Monday, 4 April 2016

Hafi 15% by’ingo z’abanyarwanda zugarijwe no kutabyara !

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda (DHS) bwasohotse mu 2015 bwerekana ko hagati ya 10-15% by’ingo z’Abanyarwanda zifite ikibazo cyo kubyara, bitewe n’impamvu zitandukanye zituruka ku mugabo cyangwa ku mugore.
ubugumba
Kubura urubyaro mu rugo bizana umwuka mubi

Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko 32% mu bibuza abagore kubyara biterwa n’ibihe by’uburumbuke bwabo bitemerera intanga ngabo kwinjira (anovulation ou dysovulation). Nanone ngo 26% bishobora gukomoka ku bibazo byangije iyo myanya, nk’ibikomere byaturutse ku ndwara zifatira mu myanya ndangagitsina, kugira umura uzibye ndetse rimwe na rimwe hakazaho ibibyimba.

Ikindi gishobora kuba intandaro yo kutabyara ku mugore, ni inkurikizi mbi zishobora kubaho mu kuvanamo inda cyangwa kubyara ku bagore batisuzumisha inda hakiri kare (nta bufasha bwa muganga).
Izindi mpamvu ni ugusamira hanze ya nyababyeyi (grossesse extra-utérine) no kozwa nabi kw’iyo nyababyeyi mu gihe bikenewe (manœuvres intra-utérines comme le curettage, stérilet), nabyo ngo bigomba gukorwa n’uwabyize, kuko bishobora kuviramo umubyeyi kutabyara biramutse bidakozwe neza.

Gusa si izi mpamvu zonyine zishobora gutuma umugore atabyara, kuko ngo hari n’igihe umugore cyangwa umukobwa ashobora kugira umura na nyababyeyi bitameze neza (malformations congénitales des trompes et de l’utérus).

Muganga Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko izindi mpamvu zirimo nko kugira intanga ngore zidahagije, kugira ibibyimba mu bice byibaruka, kubagwa nabi kwa muganga ( nubwo bitakibaho cyane ), gukomereka bimwe mu bice byavuzwe haruguru bigize urwungano myibarukiro no kugira akugara (tissu) gatwikira nyababyeyi bityo kakabuza intanga ngabo guhura n’intanga ngore kuko, umura uba ufunze.

Ubusanzwe ako kugara kavaho mu gihe umugore aba yagiye mu mihango. Ibi bivuze ko iyo ako kugara kaje ku buryo budateganyijwe kuri nyababyeyi kabangamira intanga ngabo ntishobore guhura n’intanga ngore mu gihe iba yarekuwe, bityo umugore agategereza gusama agaheba.

Source:Imvaho Nshya

Monday, 28 March 2016

Ni ryari ushobora gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara ?

Abantu benshi bibaza igihe gikwiriye umubyeyi aba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara , ugasanga buri wese afite igihe cye bitewe nuko aba yiyumva ndetse nuko uwo bashakanye abyumva. Nubwo n’abashakashatsi nabo badahurira ku gihe runaka hari ibyo bahuriraho bituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gikomeze kugenda neza kandi n’ubuzima butahazahariye.

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko nyuma y’ibyumweru 6 umugore aba ashobora kongera gukora no kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, abandi bakavuga ko bagomba gutegereza bakageza ku byumweru 7 cyangwa 8.
Muri 2013 ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwasanze abagore bakoze imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 6 aribo badahura n’ingaruka,

Dore inama abaganga batanga ku gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara :

Abaganga bavuga ko buri mubyeyi wese agomba gusobanukirwa ko iyo umugore ari kubyara, ibice bigize imyanya ndagagitsina ye bifunguka cyane kugira ngo umwana abashe gutambuka. Ibyo bishobora kuba byakorohereza indwara mu gihe umubyeyi ahise akora imibonano mpuzabitsina umura utarifunga neza kuko microbe zihita zinjira ku buryo bworoshye.

Kuba umuntu aba akiva amaraso nabyo ni ibyo kwitondera kuko umubyeyi aba ataratekana neza ngo yumve ko icyo gikorwa akishimiye.

Ku babyeyi babyaye babongereye ndetse n’ababazwe ni ngombwa ko bategereza bakabanza gukira neza ndetse n’inkovu zigakomera kuko nabyo bishobora gutuma umugore atishimira icyo gikorwa ndetse akaba yarwara indwara zo mu myanya ndagagitsina.

Abagabo nabo bagomba kumenya ko kuba umugore avuye kwa muganga bitavuze ko ibintu byose biri buhite bisubira ku murongo, ku buryo bari buhite batangira gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa ngo hari n’abagabo bahita batinya gukora imibonano kubera kubona abagore babo bababara igihe bari bagiye kubyara, bakumva ko badashaka kuzongera kubababaza.

Kuba umugore yasa n’uzinutswe imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara nabyo ni ibisanzwe kuko hormone ze ziba zahindutse ndetse bamwe bagasa n’abagize ihungabana, gusa ibi bigenda bishira buhoro buhoro
Abangaga bavuga ko mu gihe muri gutangira imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara mugomba kugenda gahoro gahoro, mugafata igihe umwana atuje kuko bamwe baba baha umwana agaciro kurusha uwo bashakanye kandi abagabo bakazirikana ko kuba umugore afite zimwe mu mpinduka abagore baba bagaragaza, ko ziba zizashira nyuma y’igihe runaka.

srce:kuri netdoctors.co.uk

Dore amafunguro/ibiribwa umubyeyi wonsa umwana asabwa kuba aretse mugihe yonsa

Ubuzima.rw yegereye umuganga Bwimba Venuste tumubaza amafunguro atandukanye umubyeyi yafata mugihe ari konsa umwana cyane ko kenshi usanga ababyeyi bamwe na bamwe bafata amafunguro adakwiye bigatuma abana babo bakura nabi cyangwa bagira ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima.

Dr Bwimba Venuste yatubwiye ko kwonsa umwana bifite akamaro gakomeye cyane ku mikurire y’umwana,gusa hari byinshi umubyeyi wonsa aba abujijwe,mu bintu abuzwa habamo amwe mu mafunguro cyangwa ibirimwa bimwe na bimwe.

Dr Bwimba yakomeje agira ati “buriya ibyo urya mu gihe wonsa umwana wawe nawe aba abifata nkamafunguro amutunga biciye ku mashereka,ni byiza ko umubyeyi yimenyereza amafunguro amwe nawe kugirango intungamubiri za ngombwa zigere ku mwana mu buryo buhoraho”.
Dore amwe mu mafunguro cyangwa ibiribwa ugomba kujya wirinda mugihe wonsa nkuko muganga yatubwiye
1.Irinde ikawa: ngo buriya iyo unyweye ikawa byanze bikunze mu mashereka yawe umwana agira gutya akayonka rero ibi ngo bimuviramo kunanirwa ndetse no kuba yabura ibitotsi.

2.Inzoga:Inzoga nimbi cyane mugihe wonsa kuko bidindiza imikurire yumwana ndetse bikana tuma umwana abura ibitotsi.

3.Imbuto zirimo indimu:Umwana burya ngo ntabwo aba arakomera munda rero ibintu byiganjemo indium bishobora kumubangamira cyane munda,hano ugirwa inama yo kuba warya,umwembe,inanasi cyangwa se inkeri aho kurya amacunga n’indimu.

4.Irinde amafunguro abamo gaze (gas): Urugero ni indimu,ni byiza kwirinda ikintu cyose kirangwamo gaze kuko ibi bituma umwana ananirwa cyane agacika intege.

5.Urusenda: urusenda ngo iyo wonkeje umwana waruriye bishobora kuba byatuma umwana abura amahoro,akarira ubudaceceka ndetse agacika intege

6.High Mercury fish: Mercury ni ubwoko bw’ikinya butabire,mu gihe uri guhaha ugomba kujya witondera bimwe mu byo uhaha.Impamvu ubuzwa ifi irimo ubu bwoko bw’iki kinyabutabire nuko ngo iki kinyabutabire gishobora kwangiza imikorere yubwonko bwumwana.

Gerageza wenda ujye urya ubwoko bwamasamaki nka:SALMON,CATFISH,POLLOCK,SHRIMP….irinde gufungura amafi nka:SWORDFISH,SHARK na KING MACKEREL kuko izi nta mercury ziba zifite

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Complementary Therapy aho usangamo ubuvuzi nka :

Aromatherapy,Reflexology,Hydrotherapy na Nutritional treatment wavugana na muganga Bwimba Venuste ufite ivuriro ryitwa NEW-LIFE HEALTH AND MASSAGE CENTER  akagufasha kuri byinshi, harimo kugusobanurira ndetse no kubijyanye n’ubuvuzi,wamuhamagara kuri telephone numero:+250 786 161 226 / +250 722 961 226.

Tuesday, 15 March 2016

Ingendo ndende zituma abafite ubwandu bahagarika imiti


 



Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende. Imiti igabanya ubukana bwa Sida ku bafite virusi itera Sida ifatirwa mu bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro gusa, nk’uko bitangazwa n’umukozi w’karere ushinzwe ubuzima, Rutikanga Alex.
Abafite ubuzima mu nshingano bahangayikishijwe n'abahagarika imiti.
Abafite ubuzima mu nshingano bahangayikishijwe n’abahagarika imiti.
Agira ati “Hari ababyeyi bakora urugendo rwa kilometero 40 kugera ku kigo nderabuzima. Urumva baza rimwe ntibongera kubera urugendo kandi uko inda ikura ari nako intege ziba nkeya.”
Kimwe na bagenzi be, babigaragarije abagize bamwe mu bagize inteko inshinga amategeko imitwe yombi mu nama yabahuje tariki 11 Werurwe 2015.
Yemeza ko ibi bishobora gutuma rimwe na rimwe umubyeyi yanduza umwana atwite kandi bitakabaye ngombwa. Akifuza ko abadepite babakorera ubuvuzigi ababyeyi bafata imiti igabanya ubukanya batuye kure y’ibigo by’ubuvuzi bakayegerezwa.
JPEG - 64.6 kb
Abagize inteko bari Nyagatare.
Depite Mutesi Anita avuga ko iki kibazo giteye inkeke mu gihe hifuzwa ko nta mwana wongera kwanduza n’umubyeyi mu gihe amutwite. Avuga ko bagiye gukora ubuvugizi no kuganira n’inzego bireba imiti igabanya ubukana ihabwe abajyana b’ubuzima ku midugudu byorohereze abayikenera.
Ati “Hari abajyanama b’ubuzima babegereye, icyo twashishikariza abayobozi natwe ubwacu ni uko abajyanama babafasha kubona iyo miti hadakozwe urugendo rujya ku bigo by’ubuvuzi bibari kure.”
Mu kurinda umwana virusi itera Minisiteri y’Ubuzima ngo yashyizeho ingamba zirimo gutangiza imiti umubyeyi usanganywe ubwandu mu gihe aje kwipimisha inda.
Ikindi ngo ni akomeza gukurikiranwa kugeza abyaye, kandi akabyazwa mu buryo bwihariye kugira ngo umwana atandura avuka.
Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe inzitizi abafite virusi itera sida bahura nazo n’uko bakurikiranwa. Kwari no kurebera hamwe uruhare rw’inzego z’ubuzima mu guca burundu no kurinda umwana virusi itera sida mbere na nyuma y’uko avuka.

Menya impamvu umugabo akora imibonano mpuzabitsina agasohora amaraso ndetse n’uburyo wabyitwaramo igihe uhuye n’iki

Umusomyi wa imirasire.com yatawandikiye atugezaho ikibazo afite cyari giteye gitya:ndi umusore, nagira ngo mbasobanuze; mfite ikibazo cy’uko nsohora amaraso mu gihe cy’imibonano mpuza bitsina, ituru ya mbere nsohora nkuko bisanzwe, iya kabiri, amasohoro akaza ari amaraso, nagiye kwa muganga bafata ibizamini by’inkari basanga ntaburwayi burimo, ese ahari ntibyamviramo kutabyara? mungire inama rwose ndahangayitse. Murakoze.
igisubizo ku musomyi wacu

Twifashishije imbuga za internet zitandukanye maze tugerageze gushaka igisubizo cy’iki kibazo kitoroshye. Turajya kuri ledamed.org, kuri wikipedia.org, hamwe na sante-guerrir.notrefamille.com izi mbuga akaba arizo zigiye kudufasha gusubiza uyu musomyi wacu ndetse n’abandi bari bafite iki kibazo bakaba barahita baboneraho.
Umuganga ukora ku bitaro byitwa Notre-Dame de la Misericorde mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba anakora mu bijyanye no kubaga imyanya ndangabitsina y’abagabo ,yagerageje kwandika birambuye kuri iki kibazo cyo gusohora amaraso. Akaba nawe yemera ko iki ari kimwe mu bibazo bihangayikisha cyane ubyibonyeho, bityo bikamutera guhita ajya kwa muganga yihuse.

Gusa, icyagabanya impungenge ho gato ni uko akenshi iki kibazo kiba cyatewe n’impamvu zishobora gukemurwa.

Uti ese ibimenyetso byo gusohora amaraso byaba ari ibihe?
Ubusanzwe nk’uko tumaze kubibona, gusohora amaraso ntabwo ari iby’igihe cyose, hari igihe bibaho kubera ko habayeho uburwayi runaka muri ya myanya ibiri tumaze kubona.
Bitewe rero n’icyateye uko kuva amaraso azasohokana n’amasohoro, uwo byabayeho ashobora kubyibonera nyuma yo gusohora, cyangwa se bikaba byabonwa n’uwo bakoranaga imibonano mpuzabitsina, cyangwa se akaba yasanga amaraso ku myenda ye abaye yayisohoreyeho.
Nanone, uwo byabayeho ashobora kubona amasohoro ye atari amaraso ariko akaza asa n’ayijimye yahinduye ibara, cyangwa se yenda kuba iroza cyangwa se nyine akabona ari umutuku tuku. Iyo rero ahava amaraso hamaze igihe, amasohoro ashobora kuza asa n’ikigina cyangwa se ukabona ko rwose asa nabi.
Aya masohoro ashobora no kugenda ahindura ibara, ibyo bigaterwa n’uko aharimo hava amaraso hakiva cg se hahagaze kuva. ariko kandi n’aho ahavaga haba hatakiva, muri prostate cyangwa se muri vésicules séminales, ariko gusohora amaraso byo bishobora gukomeza nko mu gihe cy’icyumweru cyangwa se kinarenga, bitewe n’uko amasohoro ahaturuka aba asanzwe ahabitse kandi yose ntasohokere rimwe.
Ibi akaba ari nabyo bitera amaraso aba yaribikanye n’aya masohoro gutangira guhindura ibara iyo kuva bitakiriho, ugasanga araganisha ku bintu bisa nabi by’ikigina, usanga nabyo bihangayikisha uwabyibonyeho kurushaho.

Nk’uko rero tumaze kubibona, uko amasohoro yaba asa kose, ikigina, asa nabi cyangwa se aza ari amaraso, byose icyo biba bisobanuye ni uko muri prostate cyangwa se muri vésicules séminales habayeho kuva amaraso, hakaba hakiva cyangwa se byarahagaze. Biba rero ari ngombwa ko kwa muganga bashaka ikiba cyabiteye.
Uretse gusohora amaraso kandi, hari igihe biherekezwa no gusohora ubabara, cyangwa se gusohora amasohoro make ugereranyije n’ayazaga mbere.
nanone ushobora gusanga uyu mugabo iyo agiye kwihagarika nabwo habanza kuza amaraso, cyangwa akaza ari uko arangije, ibi bikagenda byerekana aho uko kuva kwaba guherereye muri ya myanya twabonye. hari n’ibindi bishobora gushakirwaho no guherekeza uku gusohora amaraso, hanarebwa imibereho yaranze uwo muntu byabayeho, nko kuba yarigeze kurwara tuberculose (igituntu) cyangwa se Bilharziose urinaire n’ibindi.

N’ubwo rero bibaho ko umugabo ashobora gusohora amaraso, aribyo muri terme za kiganga bita hémospermie, ariko kandi bishobora no kubaho ko byitiranywa n’ibindi bintu. Urugero, hari igihe ushobora gusanga ayo maraso atava muri prostate cyangwa vésicules séminale navugaga, ahubwo ugasanga ava ahandi hantu.
Ibi biba ngombwa ko abaganga babibona kuko bivurwa n’imiti itandukanye.Hari n’ubwo umugabo ashobora kubona amasohoro ye asa n’ayivanze n’amaraso, ibi akabibona nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, akaba yakwibwira ko ariwe wasohoye amaraso kandi wenda umugore babonanye ariwe wari uyafie, wenda se agiye gutangira imihango ariko yari atarayibona atabizi, cyangwa se ku nkondo ye y’umura hakomeretse akaba ariho amaraso yaturutse, n’ibindi.
Niyo mpamvu rero iyo umuntu agiye kwivuza ko amasohoro ye yayabonyemo amaraso bamusaba kuba yazana uwo babonanye nawe bakamusuzuma, cyangwa se nibura bakabanza bakareba koko niba ayo maraso wayabonye mu masohoro kandi wakoreshaga agakingirizo, cyangwa se ukayabonamo utakoze imibonano ahubwo nyuma yo kwikinisha.
Icyo rero nakongeraho kuri uku gusohora amaraso, ni uko hariho icyo abaganga bita hémospermies idiopathiques. ibi nibyo bikunda kugaragara cyane, ku kigero cy’abagabo 7 ku bagabo 10 basohora amaraso baba bafite iki kibazo.
Kuri ubu bwoko bw’ubu burwayi, usanga nta mpamvu igaragara kwa muganga babona, bityo ugasanga nta kintu gikomeye cyateza ibibazo umubiri w’umugabo kibyihishe inyuma. Icyo gihe rero akenshi gusohora amaraso biba bizarekera aho mu byumweru nka 2 cyangwa se 3 biri imbere. Iyo bimeze gutya, akenshi ngo biba byatewe n,agatsi gato mu tugize vésicules séminales kaba kacitse, ariko nyine kagakira vuba kikijije mu buryo bworoshye.
Nujya kwa muganga rero bakakubwira ko nta mopamvu bari kubona, hanyuma ugataha nta miti baguhaye, ntuzagirengo barakubeshya, hari igihe byaba biri muri izi mpamvu, igisigaye kuba ari ugutegereza ukareba ko mu kwezi kumwe bizaba byarashize, cyakora bidashize wakongera ugasubira kwa muganga.
Uyu muntu kwa muganga babwiye ko nta kibazo bamusanganye, ngo aba ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina nta kibazo, akaba ari nayo mpamvu biba ari byiza ko kwa muganga bahumuriza umugore we kugirango bitazamutera ubwoba nakwita bw’ubusa.
Ibindi bishobora gutera gusohora amaraso usanga bikomeye ni impamvu ziba zaturutse muri prostate, aha ahanini ugasanga ari nabwo uyasohora ababara cg akagaragaza n’ibindi bimenyetso. ibi bigaragara ku mugabo 1 mu bagabo 4 baba bafite ikibazo cyo guohora amaraso, aho usanga hari igihe biba byatewe n’uko umugabo yarwaye indwara ifata imyanyamyibarukiro yitwa Chlamydiae, trichomonas n’izindi
Gusa, uyu nawe kumuvura ngo ntibigorana, cyane cyane ko ngo uyu mamuha amaantibiotique bigakira. Hari n’utundi dukoko dushobora gutera iki kibazo gituruka muri prostate, ariko muri iki gihe bwo umugabo aba agomba kuba aretse kongera gukora imibonano mpuzabitsina, kandi noneho n’umugore we cyangwa undi muntu bakoranye imibonano mpuzabitsina akamubwira kujya kwa muganga nawe bakamupima.
Nanone bishobora guturuka ku burwayi bwa prostatite bilharzienne cyangwa se ku murwayi w’igituntu n’ubwo ngo bidakunda kubaho.
Nanone, umugabo urwaye cancer ya prostate ashobora gusohora amaraso, ariko ngo ntibikunda kubaho, hamwe n’urwaye cancer ya vésicule séminale.
Reka rero nkwibutse ko gusohora amaraso, aribyo bita ‘’hémospermie’’, ari ibintu bishobora kuba ku mugabo kandi bikaba byamara ibyumweru runaka bikigaruka. Akaba ari ibintu usanga bitera ubwoba ubyibonyeho, ariko akenshi ugasanga biba byavuye ku mpamvu idakanganye cyane ku buryo ushobora kujya kwa muganga bakaba babura icyabiteye ndetse ntihagire n’umuti baguha.
Izindi mpamvu zishobora kuvurwa inyinshi ziba zivuye muri prostate, harimo indwara zifata imyanyandangabitsina nka za mburugu ndetse n’imitezi nazo zivurwa mu buryo bworoshye hakoreshejwe imiti yazo.

Minisante:Indwara y’Ibicurane ihangayikishije u Rwanda n’isi yose muri rusange

Ministeri y’ubuzima iravuga ko hakenewe ubushakashatsi buzerekana imibare y’abandura indwara y’ibicurane.
Ministeri y’ubuzima iravuga ko hakenewe ubushakashatsi buzerekana imibare y’abandura indwara y’ibicurane.
Iyi ministeri igaragaza ko ibicurane ari indwara iri mu bihugu byo ku mugabane w’africa ndetse no mu Rwanda n’ubwo nta bushakashatsi  bwigeze bukorwa.
 DSC00289
Bamwe mu mpuguke zitabiriye inama
Kuri uyu wa gatatu I Kigali hateraniye inama yiga ku buryo bwo guhangana n’indwara y’ibicurane yo ku rwego rw’africa.
Ministiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Agnes Binagwaho avuga ko hakenewe kumenya uko iyi ndwara imeze mu gihugu kugira ngo hashyirweho politiki n’imirongo ngenderwaho yo kuyikumira.
Yagize ati”ibyo bicurane birica nubwo muri aka karere kacu itaraba ikibazo gikomeye, ufite ibyo bicurane rero agomba kwirinda kujya mu ruhame cyangwa akaguma iwe akivuza kugira ngo atanduza abandi, byaba ngombwa ko ujya mu ruhame akipfuka.”
Abahagarariye inzego z’ubuzima ku mugabane w’africa barahuriza ku kuba bakira umubare munini w’abarwaye ibicurane

Ministiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko hakenewe kumenya uko igihugu cyugarijwe binyuze mu bushakashatsi, ati”ntabwo twemerewe gukora politiki, ingamba n’imirongo migari tudafite ibihamya. Ibyo bihamya biva mu bushakashatsi ari nayo mpamvu dukeneye kugira iyo mibare. Dukeneye gukusanya imibare bitari inshuro imwe, ahubwo bigakorwa ku buryo buhoraho kandi tukabisesengura tugamije kurinda ubuzima bw’abaturage no kureba aho tugeze mu ruhando rw’ibindi bihugu”.
Dr Jose Nyamusore Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo mu kigo cy’ubuzima RBC avuga ko n’ubwo ari indwara ishobora gufata abantu bose, ngo hari abo yibasira kuruta abandi.
hariho ibyiciro by’abantu bibasirwa na grippe kurusha abandi. Muri abo twavugamo nk’abana, umwana muto ishobora kumuviramo indwara y’amatwi, indwara y’umuhogo, umusongo ugasanga iramuzahaza. Abandi ni nk’abantu bakuru kimwe n’abagore batwite. Abo bose barasabwa kuyivuza neza.”
DSC00287
Dr Jose Nyamusore Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo mu kigo RBC
Mu mwaka wa 2009, ku mugabane w’africa hashyizweho ihuriro ry’ibihugu rigamije guhangana n’indwara y’ibicurane.
Iyi nama y’iminsi 3 yatangiye kuri uyu wa kabiri, itegerejwemo imyanzuro ifatika izanatanga umurongo wo gukoramo ubushakashatsi bw’uko ibicurane  bihagaze kuri uyu mugabane. Yitabiriwe n’impuguke mu by’ubuzima zisaga 150
 

Dore imyitozo umugore utwite aba agomba gukora n’ibyo akwiye kwitwararika nkuko tubibwirwa na Muganga Bwimba Venuste

Dr Bwimba Venuste ni umuganga wabigize umwuga akaba ari n’inzobere k’ubuvuzi buzwi nka Complementary Therapy,ubuzima.rw yaramwegereye adutangariza byinshi bifite akamaro kubijyanye n’ubumenyi bwibanze umugore utwite yakagombye kuba afite.

Wari uziko hari igihe bitemewe gukora reflexology utwite? Burya ngo benshi usanga bangiza ubuzima bwabo bakora ibitemewe cyangwa bakabikorerwa nabaganga batabifitiye ubumenyi,aha niho usanga kenshi habaho impfu nyinshi mu ivuka ry’abana cyangwa se inda zikavamo zitarageza igihe.Byinshi kur’ibi bijyanye na reflexology ku bagore batwite tuzabibagezaho vuba mu buryo burambuye.
kuri iyi nshuro Dr Bwimba Venuste aradusobanurira imyitozo yemewe ndetse nibyo umugore utwite agomba kwitwararika.
Hari imyitozo imwe n’imwe yoroheje umugore utwite aba agomba gukora kugirango arinde ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite ariko kandi akirinda gukora imyitozo ngororangingo imunaniza cyane.
Umugore utwite aba agomba gukora iyo myitozo n’ubwo yaba atari asanzwe ayikora ariko akayikora akurikije ubu buryo bukurikira kugirango atayikora mu buryo butari bwo ugasanga yangije ubuzima bwawe cyangwa ubw’umwana atwite:
Iyo umugore afite inda iri mu mezi make atangira akora imyitozo yo koga mu mazi menshi ndetse no kwiruka kuko aba ataragera igihe cyo kunanirwa no kugira intege nke. Iyi myitozo iyo umugore ayikoze inda imaze kuba nkuru bishobora kugira ingaruka nyinshi ku mubyeyi kuko aba amaze kugira imbaraga nke kandi bikanabangamira umwana uri mu nda.

Indi myitozo irimo kugenda n’amaguru, kunanura amaguru n’amaboko, kuryama hasi ugaramye kandi urambuye amaguru kugirango unanure umugongo.
Ubu ni bumwe mu buryo umugore utwite aba agomba kwitwara mu gukora imyitozo:
• Kwiha gahunda yo kuyikora • Kuruhuka mu gihe unaniwe • Gutangira imyitozo nibura hashize isaha uriye • Kunywa amazi mbere,nyuma ndetse no mu gihe cyo gukora iyo myitozo
• Kurya bike mu gihe ugiye mu myitozo • Ntugakore imyitozo ivunisha umugongo igihe kirenze umunota umwe
Ibi ni ibihe umugore utwite aba agomba kwihutira kwa muganga:
• Igihe yumva afite ikibazo mu buhumekero • Asanzwe arwaye diyabeti • Afite umuvuduko w’amaraso • Yumva ubuzima bwahindutse
Iyi myitozo ugomba kuyirinda kuko yakugiraho ingaruka:
• Imyitozo igusaba gutandukanya amaguru cyane • Kwicara uhaguruka • Gukoresha umugongo • Imyitozo yo gusimbuka • Imbyino zisaba gukoresha umubiri wose
Imyitozo y’umugore utwite iba igomba kubera mu rugo kandi umubyeyi aba agomba kwimenya no kwiyumva niba ntaho ababara cyangwa niba ntaho abangamiwe kandi akayikora yitonze atinaniza cyane kandi akareba niba imyitozo akora itamunanura cyangwa ngo imugabanure ibiro.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Complementary Therapy aho usangamo ubuvuzi nka :

Aromatherapy,Reflexology,Hydrotherapy na Nutritional treatment wavugana na muganga Bwimba Venuste ufite ivuriro ryitwa NEW-LIFE HEALTH AND MASSAGE CENTER  akagufasha kuri byinshi, harimo kugusobanurira ndetse no kubijyanye n’ubuvuzi,wamuhamagara kuri telephone numero:+250 786 161 226 / +250 722 961 226

Thursday, 10 March 2016

Muganga yagaragaje amasaha meza yo kujya mu bwiherero

Uramutse ubajije abantu batandukanye amasaha meza yo kujya mu bwiherero bashobora kukubwira ibihe bitandukanye, umuganga ariko yabashije kwerekana igihe nyacyo umuntu aba akwiye kujya mu bwiherero.
Umuganga witwa Dr. Kenneth Koch yavuze ko igihe cyiza cyo kujya mu bwiherero ari mu gitondo umuntu akibyuka.
Urubuga Elcrema rwanditse ko impamvu Koch yemeza ko kujya mu bwiherero ukibyuka ari byo byiza, ngo ni uko amara aba yaraye akora igihe usinziriye ku buryo bigera mu gitondo yiteguye kurekura ibyo umubiri udakeneye.
Ibi kandi ngo birushaho kuba byiza iyo ubigize akamenyero, akaba aribyo ubanza gukora buri gitondo uko ubyutse.

Wednesday, 9 March 2016

“Gusepfura byaba biterwa n’ iki? Nabikira nte se?”

Mu nkuru zacu tugenda tubaha inama z’ uburyo ubuzima bwarushaho kugenda neza, mwirinda indwara n’ ibindi byatuma ubuzima butikira.
Ariko mu bintu byibanze ukorera umubiri wawe, ni ukurya kenshi kandi cyane imboga n’imbuto, kandi ukanywa n’amazi, dore ko ari n’ ibintu byoroshye kuboneka mu ngo z’iwacu
Dusobanuriye uyu mukunzi wacu wabajije ikibazo cyo gusepfura  ,ubundi  gusepfura biterwa nuko imvubura yitwa ipofize –hypophyse -iyo ikoranye ihubi bitera isepfu, kandi ibyo bigakunda kuba ku bantu b’igitsina gore, ariko bijyanye n’ikigero cy’imyaka  bagezemo , dore ko bikunze kuba kubageze mu gihe cy’ubugimbi, bikaba ari  abangavu kuko ari igitsina kobwa.
Gusepfura guterwa no kuzamura umwuka, wagera ku mutemeri w’igifu ariwo cardia ukagongana n’intango y’umuhogo –akanyama gashashe gatandukanya inyama zo mu nda n’izo mu gituza[diaphragm], uwo mubyigano ugatuma habaho kubura uko umwuka utambuka, bityo umuntu agasepfura, nkuko tubikesha aufeminin
Umukunzi wacu rero reka tukwereke uko wabirwanya, dore ko benshi banavuga ko bibateza ikimwaro nk’ iyo uri kumwe n’abandi/uri mu bandi bantu benshi:
  • Niwumva gusepfura byaje , jya winjiza umwuka mwinshi noneho uhite ufunga amazuru n’umunwa utarasohora uwo mwuka , ntuhumeke kugeza aho ubushobozi bwo kwihangana kwawe bugarukira[ugeze aho wumva biri kukuniga, utakibashije gukomeza gufunga umwuka] hanyuma uwurekure.
Iyo urekuye umwuka ukongera guhumeka, isepfu iba yakize. Iyo idakize, ubwo ni uko iba ari ikimenyetso cy’ubundi burwayi nk’igifu n’ibindi.
  • Kunywa igice cy’ikirahuri cy’umutobe wa Seleri, cyangwa uwa persile, cyangwa tungulusumu.
Kimwe muri ibyo ukakivanga n’amazi n’ubuki. Kubimuha ako kanya, bihindura intekerezo ze akibagirwa ibyo yari arimo.
Hanyuma ikindi ni ukurambika mu kantu agatambaro kabanje gutumbikwa mu mazi akonje, ukakizaho ukumva ubukonje bikaguhuza. Icyo gihe gusepfura birakira.

 

Thursday, 25 February 2016

’Stress’ ku mugore utwite ishobora gutuma umwana avukana indwara z’ubuhumekero


     


Dr. Hakizimana Sadoscar, Umuganga w’indwara z’abagore yatangaje ko nubwo umunaniro ukabije w’ubwonko(Stress) ari ikibazo kigira ingaruka ku bantu bose, iyo bigeze ku mugore utwite ingaruka zigera no ku mwana atwite bikamuviramo kuvukana indwara z’ubuhumekero nka Asthma.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Hakizimana, umuganga mu Ivuriro Heritage Medical Park(HMP) yavuze ko Stress no guhangayika cyane bituma umusemburo w’ubwoba bita ’Cortisol’ ukorwa n’agace bita ’glandes surrénale’ kaba ku mpyiko uba mwinshi ugakwirakwira mu maraso.
Ku mugore utwite rero uko Cortisol igenda iba nyinshi mu maraso igera ku mwana ikangiza imikurire ye igihe ari mu nda.
Yagize ati ”Kimwe mu bigaragaza ko umubyeyi yagize ’Stress’ igihe yari atwite ni uko umwana avukana ibibazo byo guhumeka.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Asthma ku bana bato akenshi iba yaravuye ku babyeyi bagize umunaniro ukabije babatwite.”
Dr Hakizimana yemeje ko uyu munaniro ku mugore utwite ushobora no gutuma umwana akurana imico itari myiza irimo gusuzugura, gukubagana, kutumva mu ishuri kuko ubwonko bwe buba bwarahungabanye ndetse rimwe na rimwe inda ishobora kuvamo cyangwa umwana akavuka igihe kitageze.
Dr Hakizimana agira inama ababyeyi n’Abanyarwanda bose kurinda umugore utwite kugira bene uyu munaniro kugira ngo na wa mwana atwite agire ubuzima bwiza.
Ati ”Ni byiza ko umugore utwite afatwa neza ku buryo ahora atuje, ibyo rero bisaba ko umugabo we amwitaho akirinda ko bashwana cyangwa bagirana ikindi kibazo gituma agira guhangayika. Umugore utwite agomba gukundwa kandi agafashwa kuruhuka kugira ngo umwana atwite atazagira ibibazo, ibi rero bireba buri muntu wese.”
Bimwe mu bimenyetso by’umunanairo ukabije w’ubwonko ku mugore utwite harimo kubura ibitosti, kunanirwa kurya, kuvuga nabi ndetse kugira ubwoba.
Uyu muganga warangije amashuri ye y’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 yanavuze ko mu Ivuriro Heritage Medical Park biteguye kwakira neza abagore bafite ibibazo by’umunaniro ukabije, cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha n’izindi nama zituma birinda ndetse bakarinda n’abo batwite.
Heritage Medical Park yahoze ikorere ku Gisozi, ariko ubu yimukiye Kicukiro mu Kagarama.
Dr. Hakizimana Sadoscar

Wednesday, 24 February 2016

Sobanukirwa n’indwara y’imidido “Elephantiasis” nuko wayirinda!

Elephantiasis ariyo ndwara y’imidido ikunze kugaragazwa cyane no kubyimba ndetse no gukomera cyane kwa bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amaguru, amaboko, uruhu rutwikiriye amabya ,udusabo tw’intanga ku bagabo (scrotum) n’imyanya myibarukiro y’inyuma n’amabere ku bagore.
Uretse ku byimba kw’ibyo bice, ubu burwayi butuma uruhu n’ibindi bice rutwikiriye bikomera cyane ku buryo bukabije
Iyi  ndwara ifata abantu batandukanye, igaterwa n’utuyoka duto dusiga ibishorobwa mu mubiri nyuma yo kuruma umuntu ari nabyo bitera ubu burwayi.
Kwambara inkweto ni bimwe mu bifasha kwirinda iyo ndwara cyane ku bantu batuye mu duce turimo igitaka cy’inombe, ibumba, cyangwa igitaka gitukura kandi gikize ku myunyu ngugu ya Potassium na Sodium kuko zirinda uruhu guhura n’ubwo butaka.
Byagaragaye ko iyo bihuye uruhu ruhorana uburyaryate aribyo bishobora gutuma nyirarwo ahora arushimagura na byo bikaba byatuma imiyoboro y’amatembabuzi ihungabana
Indwara y’imidido iterwa ahanini n’utuyoka duto cyane [microfilariae] two mu bwoko bwa ’’Filariodidea’’. Utwo tuyoka tukaba tuboneka mu maraso hakoreshejwe mikorosikopi.
Muri utwo tuyoka dutera imidido, utuzwi cyane ni ’’Brugia timori, Brugia malayi na Wuchereria bancrofti’’. Ariko hafi 90% by’abarwaye indwara y’imidido bakaba bayiterwa cyane na Wuchereria bancrofti.
Iyi ndwara y’imidido yandura gute?
Iyo umuntu arumwe n’umubu wamaze kororokeramo utwo tuyoka dutera indwara y’imidido usiga utwo tuyoka [ibishorobwa] mu ruhu, nyuma utwo tuyoka tugenda dukwira mu mubiri.
Utwo tuyoka kandi tugenda twimukira mu miyoboro y’amatembabuzi aho dukurira tukabyara n’utundi twinshi.
Utwo tuyoka dukomeza gukwira mu mubiri ndetse tukazagera mu maraso. Utwo tuyoka dushobora kubaho mu mubiri w’umuntu hagati y’imyaka itandatu kugera ku myaka umunani. Iyi ndwara y’imidido ikaba ikwirakwizwa n’imibu itandukanye, ariko izwi cyane ni ’’Culex, Anopheles, na Aedes’’.
Uburozi bw’utwo tuyoka butera imiyoboro y’amatembabuzi kubyimba  ari na byo bishobora gutuma amatembabuzi adatembera neza mu mubiri bigatuma amaguru cyangwa ibindi bice by’umubiri bibyimba ndetse n’uruhu rw’ibyo bice rugakomera cyane.
Kubyimba kw’ibyo bice bikaba bishobora guterwa n’ubwinshi bw’utwo tuyoka dushobora gutera iyo miyoboro kuziba.
Iyi ndwara ariko ishobora guterwa n’izindi mpamvu zitari utwo tuyoka dufunga imiyoboro y’amatembabuzi (Non filariasis elephantiasis).
Ubwo burwayi bwakunze kuboneka cyane mu bihugu nka Ethiopia, Egypt, Sudan, Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ariko cyane mu gihugu cya Ethiopia aho 6% by’abaturage baba bafite ubwo burwayi cyane mu duce tubonekamo ubutaka bw’inombe cyangwa ibumba ritukura , kandi bukize cyane ku myunyu ngugu nka Potassium na Sodium.
Ibimenyetso biranga indwara y’imidido
Imidido ni ikimenyetso kigaragaza ko imiyoboro y’amatembabuzi yazibye bishobora guterwa n’utwo tuyoka. Mu gihe iyi miyoboro izibye ku buryo bukabije bituma igice kiri inyuma yaho yazibiye habamo umuvuduko mwinshi “pression” ari nabyo bituma icyo gice kibyimba cyane. Iyo umuntu atavuwe hakiri kare ububyimbe bugenda burushaho kwiyongera no gufata igice kinini cy’urugingo rurwaye.
Mu gihe umuntu agifatwa n’ubwo burwayi ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes).
Kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma (scrotum) cyangwa amabere,  kwihagarika inkari zifite ibara ry’umweru kimwe no kubyimba urwagashya cyangwa umwijima bigaragara igihe uburwayi bwabaye akarande. Ikibazo gikomeye nuko ubu burwayi butamenyekana hakiri kare.
Dore uko iyo ndwara isuzumwa
Indwara y’imidido isuzumwa hapimwa amaraso hakoreshejwe mikorosikopi. Iyo umuntu afite ubwo burwayi ikizamini cy’amaraso kigaragaza utuyoka duto cyane (microfilariae).
Birashoboka ko utwo tuyoka tutaboneka mu maraso cyane iyo umuntu amaze igihe kirekire afite ubwo burwayi. Iyo utwo dukoko kandi tutabonetse ntibivuga ko umuntu adafite uburwayi bw’imidido, ahubwo hashobora no gukorwa ibindi bizamini harimo n’ikizamini cy’inkari.
Kwirinda no kuvura uburwayi bw’imidido
Uburwayi bw’imidido bushobora kuvurwa kandi bugakira igihe bumenyekanye hakiri kare. Ibinini bya ’’Albendazole’’ hamwe na ’’Ivermectin’’ ni imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura uburwayi bw’imidido.
Iyo miti ikunze gukoreshwa ihabwa abantu muri rusange batuye mu turere dukunze kubonekamo iyo ndwara.
Ibihugu bitandukanye bikaba byarashyizeho ingamba zo kurandura burundu ubwo burwayi n’u Rwanda rurimo.
Imidido yafashe igice cy’uruhu rutwikiriye udusabo tw’intanga ku mugabo ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga, ariko imidido yafashe igice cy’amaguru akenshi uburyo bwo kubaga nta musaruro ufatika bukunze gutanga.
Kurara mu nzitiramibu n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya imibi, gutera imiti mu mazu yica imibu ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu rwego rwo kwirinda no gukumira kwandura indwara y’imidido.
Umurwayi w’imidido agomba kugira isuku ihagije kugira ngo hatagira ubundi burwayi bwuririraho bikaba byatuma arushaho kumererwa nabi.
Nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), hafi miliyoni 120 z’abatuye Isi zanduye indwara y’imidido. Muri abo kandi abagera kuri miliyoni 40 bakaba basigarana ubumuga bukomeye kubera akenshi hiyongeraho guhabwa n’akato.