Sobanukirwa n’indwara y’imidido “Elephantiasis” nuko wayirinda!
Elephantiasis ariyo ndwara y’imidido ikunze kugaragazwa cyane no kubyimba ndetse no gukomera cyane kwa bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amaguru, amaboko, uruhu rutwikiriye amabya ,udusabo tw’intanga ku bagabo (scrotum) n’imyanya myibarukiro y’inyuma n’amabere ku bagore.
Uretse ku byimba kw’ibyo bice, ubu burwayi butuma uruhu n’ibindi bice rutwikiriye bikomera cyane ku buryo bukabije
Iyi ndwara ifata abantu batandukanye, igaterwa n’utuyoka duto dusiga ibishorobwa mu mubiri nyuma yo kuruma umuntu ari nabyo bitera ubu burwayi.
Kwambara inkweto ni bimwe mu bifasha kwirinda iyo ndwara cyane ku bantu batuye mu duce turimo igitaka cy’inombe, ibumba, cyangwa igitaka gitukura kandi gikize ku myunyu ngugu ya Potassium na Sodium kuko zirinda uruhu guhura n’ubwo butaka.
Byagaragaye ko iyo bihuye uruhu ruhorana uburyaryate aribyo bishobora gutuma nyirarwo ahora arushimagura na byo bikaba byatuma imiyoboro y’amatembabuzi ihungabana
Indwara y’imidido iterwa ahanini n’utuyoka duto cyane [microfilariae] two mu bwoko bwa ’’Filariodidea’’. Utwo tuyoka tukaba tuboneka mu maraso hakoreshejwe mikorosikopi.
Muri utwo tuyoka dutera imidido, utuzwi cyane ni ’’Brugia timori, Brugia malayi na Wuchereria bancrofti’’. Ariko hafi 90% by’abarwaye indwara y’imidido bakaba bayiterwa cyane na Wuchereria bancrofti.
Iyi ndwara y’imidido yandura gute?
Iyo umuntu arumwe n’umubu wamaze kororokeramo utwo tuyoka dutera indwara y’imidido usiga utwo tuyoka [ibishorobwa] mu ruhu, nyuma utwo tuyoka tugenda dukwira mu mubiri.
Utwo tuyoka kandi tugenda twimukira mu miyoboro y’amatembabuzi aho dukurira tukabyara n’utundi twinshi.
Utwo tuyoka dukomeza gukwira mu mubiri ndetse tukazagera mu maraso. Utwo tuyoka dushobora kubaho mu mubiri w’umuntu hagati y’imyaka itandatu kugera ku myaka umunani. Iyi ndwara y’imidido ikaba ikwirakwizwa n’imibu itandukanye, ariko izwi cyane ni ’’Culex, Anopheles, na Aedes’’.
Uburozi bw’utwo tuyoka butera imiyoboro y’amatembabuzi kubyimba ari na byo bishobora gutuma amatembabuzi adatembera neza mu mubiri bigatuma amaguru cyangwa ibindi bice by’umubiri bibyimba ndetse n’uruhu rw’ibyo bice rugakomera cyane.
Kubyimba kw’ibyo bice bikaba bishobora guterwa n’ubwinshi bw’utwo tuyoka dushobora gutera iyo miyoboro kuziba.
Iyi ndwara ariko ishobora guterwa n’izindi mpamvu zitari utwo tuyoka dufunga imiyoboro y’amatembabuzi (Non filariasis elephantiasis).
Ubwo burwayi bwakunze kuboneka cyane mu bihugu nka Ethiopia, Egypt, Sudan, Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ariko cyane mu gihugu cya Ethiopia aho 6% by’abaturage baba bafite ubwo burwayi cyane mu duce tubonekamo ubutaka bw’inombe cyangwa ibumba ritukura , kandi bukize cyane ku myunyu ngugu nka Potassium na Sodium.
Ibimenyetso biranga indwara y’imidido
Imidido ni ikimenyetso kigaragaza ko imiyoboro y’amatembabuzi yazibye bishobora guterwa n’utwo tuyoka. Mu gihe iyi miyoboro izibye ku buryo bukabije bituma igice kiri inyuma yaho yazibiye habamo umuvuduko mwinshi “pression” ari nabyo bituma icyo gice kibyimba cyane. Iyo umuntu atavuwe hakiri kare ububyimbe bugenda burushaho kwiyongera no gufata igice kinini cy’urugingo rurwaye.
Mu gihe umuntu agifatwa n’ubwo burwayi ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes).
Kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma (scrotum) cyangwa amabere, kwihagarika inkari zifite ibara ry’umweru kimwe no kubyimba urwagashya cyangwa umwijima bigaragara igihe uburwayi bwabaye akarande. Ikibazo gikomeye nuko ubu burwayi butamenyekana hakiri kare.
Dore uko iyo ndwara isuzumwa
Indwara y’imidido isuzumwa hapimwa amaraso hakoreshejwe mikorosikopi. Iyo umuntu afite ubwo burwayi ikizamini cy’amaraso kigaragaza utuyoka duto cyane (microfilariae).
Birashoboka ko utwo tuyoka tutaboneka mu maraso cyane iyo umuntu amaze igihe kirekire afite ubwo burwayi. Iyo utwo dukoko kandi tutabonetse ntibivuga ko umuntu adafite uburwayi bw’imidido, ahubwo hashobora no gukorwa ibindi bizamini harimo n’ikizamini cy’inkari.
Kwirinda no kuvura uburwayi bw’imidido
Uburwayi bw’imidido bushobora kuvurwa kandi bugakira igihe bumenyekanye hakiri kare. Ibinini bya ’’Albendazole’’ hamwe na ’’Ivermectin’’ ni imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura uburwayi bw’imidido.
Iyo miti ikunze gukoreshwa ihabwa abantu muri rusange batuye mu turere dukunze kubonekamo iyo ndwara.
Ibihugu bitandukanye bikaba byarashyizeho ingamba zo kurandura burundu ubwo burwayi n’u Rwanda rurimo.
Imidido yafashe igice cy’uruhu rutwikiriye udusabo tw’intanga ku mugabo ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga, ariko imidido yafashe igice cy’amaguru akenshi uburyo bwo kubaga nta musaruro ufatika bukunze gutanga.
Kurara mu nzitiramibu n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya imibi, gutera imiti mu mazu yica imibu ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu rwego rwo kwirinda no gukumira kwandura indwara y’imidido.
Umurwayi w’imidido agomba kugira isuku ihagije kugira ngo hatagira ubundi burwayi bwuririraho bikaba byatuma arushaho kumererwa nabi.
Nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), hafi miliyoni 120 z’abatuye Isi zanduye indwara y’imidido. Muri abo kandi abagera kuri miliyoni 40 bakaba basigarana ubumuga bukomeye kubera akenshi hiyongeraho guhabwa n’akato.
No comments:
Post a Comment