Thursday, 25 February 2016

’Stress’ ku mugore utwite ishobora gutuma umwana avukana indwara z’ubuhumekero


     


Dr. Hakizimana Sadoscar, Umuganga w’indwara z’abagore yatangaje ko nubwo umunaniro ukabije w’ubwonko(Stress) ari ikibazo kigira ingaruka ku bantu bose, iyo bigeze ku mugore utwite ingaruka zigera no ku mwana atwite bikamuviramo kuvukana indwara z’ubuhumekero nka Asthma.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Hakizimana, umuganga mu Ivuriro Heritage Medical Park(HMP) yavuze ko Stress no guhangayika cyane bituma umusemburo w’ubwoba bita ’Cortisol’ ukorwa n’agace bita ’glandes surrénale’ kaba ku mpyiko uba mwinshi ugakwirakwira mu maraso.
Ku mugore utwite rero uko Cortisol igenda iba nyinshi mu maraso igera ku mwana ikangiza imikurire ye igihe ari mu nda.
Yagize ati ”Kimwe mu bigaragaza ko umubyeyi yagize ’Stress’ igihe yari atwite ni uko umwana avukana ibibazo byo guhumeka.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Asthma ku bana bato akenshi iba yaravuye ku babyeyi bagize umunaniro ukabije babatwite.”
Dr Hakizimana yemeje ko uyu munaniro ku mugore utwite ushobora no gutuma umwana akurana imico itari myiza irimo gusuzugura, gukubagana, kutumva mu ishuri kuko ubwonko bwe buba bwarahungabanye ndetse rimwe na rimwe inda ishobora kuvamo cyangwa umwana akavuka igihe kitageze.
Dr Hakizimana agira inama ababyeyi n’Abanyarwanda bose kurinda umugore utwite kugira bene uyu munaniro kugira ngo na wa mwana atwite agire ubuzima bwiza.
Ati ”Ni byiza ko umugore utwite afatwa neza ku buryo ahora atuje, ibyo rero bisaba ko umugabo we amwitaho akirinda ko bashwana cyangwa bagirana ikindi kibazo gituma agira guhangayika. Umugore utwite agomba gukundwa kandi agafashwa kuruhuka kugira ngo umwana atwite atazagira ibibazo, ibi rero bireba buri muntu wese.”
Bimwe mu bimenyetso by’umunanairo ukabije w’ubwonko ku mugore utwite harimo kubura ibitosti, kunanirwa kurya, kuvuga nabi ndetse kugira ubwoba.
Uyu muganga warangije amashuri ye y’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 yanavuze ko mu Ivuriro Heritage Medical Park biteguye kwakira neza abagore bafite ibibazo by’umunaniro ukabije, cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima kugira ngo bahabwe ubufasha n’izindi nama zituma birinda ndetse bakarinda n’abo batwite.
Heritage Medical Park yahoze ikorere ku Gisozi, ariko ubu yimukiye Kicukiro mu Kagarama.
Dr. Hakizimana Sadoscar

No comments:

Post a Comment