Abantu benshi bibaza igihe gikwiriye umubyeyi aba yemerewe gukora
imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara , ugasanga buri wese afite igihe
cye bitewe nuko aba yiyumva ndetse nuko uwo bashakanye abyumva. Nubwo
n’abashakashatsi nabo badahurira ku gihe runaka hari ibyo bahuriraho
bituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gikomeze kugenda neza kandi
n’ubuzima butahazahariye.
Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko nyuma y’ibyumweru 6 umugore aba
ashobora kongera gukora no kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, abandi
bakavuga ko bagomba gutegereza bakageza ku byumweru 7 cyangwa 8.
Muri 2013 ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwasanze abagore
bakoze imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 6 aribo badahura
n’ingaruka,
Dore inama abaganga batanga ku gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara :
Abaganga
bavuga ko buri mubyeyi wese agomba gusobanukirwa ko iyo umugore ari
kubyara, ibice bigize imyanya ndagagitsina ye bifunguka cyane kugira ngo
umwana abashe gutambuka. Ibyo bishobora kuba byakorohereza indwara mu
gihe umubyeyi ahise akora imibonano mpuzabitsina umura utarifunga neza
kuko microbe zihita zinjira ku buryo bworoshye.
Kuba umuntu aba akiva amaraso nabyo ni ibyo kwitondera kuko umubyeyi aba ataratekana neza ngo yumve ko icyo gikorwa akishimiye.
Ku babyeyi babyaye babongereye ndetse n’ababazwe ni ngombwa ko
bategereza bakabanza gukira neza ndetse n’inkovu zigakomera kuko nabyo
bishobora gutuma umugore atishimira icyo gikorwa ndetse akaba yarwara
indwara zo mu myanya ndagagitsina.
Abagabo nabo bagomba kumenya ko kuba umugore avuye kwa muganga
bitavuze ko ibintu byose biri buhite bisubira ku murongo, ku buryo bari
buhite batangira gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa ngo hari n’abagabo
bahita batinya gukora imibonano kubera kubona abagore babo bababara
igihe bari bagiye kubyara, bakumva ko badashaka kuzongera kubababaza.
Kuba umugore yasa n’uzinutswe imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara
nabyo ni ibisanzwe kuko hormone ze ziba zahindutse ndetse bamwe bagasa
n’abagize ihungabana, gusa ibi bigenda bishira buhoro buhoro
Abangaga bavuga ko mu gihe muri gutangira imibonano mpuzabitsina
nyuma yo kubyara mugomba kugenda gahoro gahoro, mugafata igihe umwana
atuje kuko bamwe baba baha umwana agaciro kurusha uwo bashakanye kandi
abagabo bakazirikana ko kuba umugore afite zimwe mu mpinduka abagore
baba bagaragaza, ko ziba zizashira nyuma y’igihe runaka.
srce:kuri netdoctors.co.uk
No comments:
Post a Comment