Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda (DHS)
bwasohotse mu 2015 bwerekana ko hagati ya 10-15% by’ingo z’Abanyarwanda
zifite ikibazo cyo kubyara, bitewe n’impamvu zitandukanye zituruka ku
mugabo cyangwa ku mugore.
Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko 32% mu bibuza abagore kubyara biterwa n’ibihe by’uburumbuke bwabo bitemerera intanga ngabo kwinjira (anovulation ou dysovulation). Nanone ngo 26% bishobora gukomoka ku bibazo byangije iyo myanya, nk’ibikomere byaturutse ku ndwara zifatira mu myanya ndangagitsina, kugira umura uzibye ndetse rimwe na rimwe hakazaho ibibyimba.
Ikindi gishobora kuba intandaro yo kutabyara ku mugore, ni inkurikizi mbi zishobora kubaho mu kuvanamo inda cyangwa kubyara ku bagore batisuzumisha inda hakiri kare (nta bufasha bwa muganga).
Izindi mpamvu ni ugusamira hanze ya nyababyeyi (grossesse extra-utérine) no kozwa nabi kw’iyo nyababyeyi mu gihe bikenewe (manœuvres intra-utérines comme le curettage, stérilet), nabyo ngo bigomba gukorwa n’uwabyize, kuko bishobora kuviramo umubyeyi kutabyara biramutse bidakozwe neza.
Gusa si izi mpamvu zonyine zishobora gutuma umugore atabyara, kuko ngo hari n’igihe umugore cyangwa umukobwa ashobora kugira umura na nyababyeyi bitameze neza (malformations congénitales des trompes et de l’utérus).
Muganga Dr Nzabonimpa Anicet avuga ko izindi mpamvu zirimo nko kugira intanga ngore zidahagije, kugira ibibyimba mu bice byibaruka, kubagwa nabi kwa muganga ( nubwo bitakibaho cyane ), gukomereka bimwe mu bice byavuzwe haruguru bigize urwungano myibarukiro no kugira akugara (tissu) gatwikira nyababyeyi bityo kakabuza intanga ngabo guhura n’intanga ngore kuko, umura uba ufunze.
Ubusanzwe ako kugara kavaho mu gihe umugore aba yagiye mu mihango. Ibi bivuze ko iyo ako kugara kaje ku buryo budateganyijwe kuri nyababyeyi kabangamira intanga ngabo ntishobore guhura n’intanga ngore mu gihe iba yarekuwe, bityo umugore agategereza gusama agaheba.
Source:Imvaho Nshya
![]() | |
Kubura urubyaro mu rugo bizana umwuka mubi |